With programs for elders, young parents, teens and toddlers, we are creating a peaceful, independent and thriving future for our country. Programs take place at our Center, our Peace Academy and in the community life.
Dufite icyicaro hafi y’Akarere ka Rubavu, mu Majyaruguru y’Uburengerazuba, mu mudugudu utuje wa Gahama mu murenge wa Nyundo, ahakorera Ikigo cy’Amahoro (Peace Center) n’Ishuri ry’Amahoro (Peace Academy). Amatsinda y’abagenerwabikorwa akorera ibiganiro imbere no hanze mu busitani bw'ikigo,akanakurikira gahunda zo gukemura amakimbirane mu byumba binini n’ibito. Ubuyobozi bw’izo gahunda bukorera ku Kigo kandi bukagira itsinda ry’abafashamyumvire n’abatoza. Ishuri ry’Amahoro rifite ishuri ry’incuke rifite ibyumba bitatu, isomero n’ikibuga kinini cy’imikino.
Akazi nyakuri ko kubaka amahoro gakorerwa mu miryango aho Amatsinda y’Amahoro (Peace Clubs) ahuza abantu bari hagati ya 20 – 50 bakorera hamwe imishinga ibafasha kwiteza imbere mu bukungu. Abafashamyumvire bacu bategura, bakayobora, bagahugura banatanga ubufasha buhoraho. Amahoro ni uburyo bwo kubaho, bukomezwa n’ibikorwa bihoraho by’ayo matsinda.
Uburyo bwihariye dukoresha hubakwa amahoro arambye bishingiye ku nkingi eshatu: -guhindura amakimbirane mu mahoro,-komora no gukira ibikomere byo mu mutima, -no kwiteza imbere mu bukungu. Isoko y’umwihariko wacu ni uburyo bwo guhuza ibi byose mu buryo bwuzuye.
Abafatanyabikorwa