Kuva ku bisekuru by’Abakurambere kugeza ubu

Mu mwaka wa 2009,Amajyaruguru y'Intara y'Iburengerazuba bw’u Rwanda yari agifite urugendo rurerure rwo kuva mu bihe by’akaga n’amarorerwa byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi imiryango myinshi mpuzamahanga itari iya Leta (NGO) yari yarasubiye mu bihugu yari yaraturutsemo. Muri icyo gihe, Pasiteri Habimana Augustin hamwe n’abandi banyarwanda batatu babonye amahirwe yo guhugurirwa hamwe n’umuryango African Great Lakes Initiative (AGLI) muri gahunda yiswe Healing and Rebuilding Our Communities (HROC), bisobanura Gukiza no Kongera Kubaka Umuryango Nyarwanda. Hashize igihe gito, abo bane batoje abandi bakorerabushake, bakora itsinda ry'ibanze ry’abafashamyumvire (facilitators), aba nibo bakomeje gukorana n’umuryango CBOPE IHUMURE kugeza magingo aya.  

Babifashijwemo n’inkunga ya USAID, hashinzwe Ihuriro ry’Amahoro ry'Ihumure (Ihumure Peace Association), kandi hatangira uburyo bushya bwo gukorera hamwe mu nzira y’amahoro n’ubwiyunge. Hashinzwe Amatsinda y’Amahoro (Peace Clubs) yihariye ku matsinda atandukanye — arimo abagore, urubyiruko, n’amatsinda y’ubuhuza nay’ubwiyunge hagati y’abakoze Jenoside n’abayirokotse. Mu ntangiriro, iri tsinda ryatangiye rikora isesengura ry’uruhare n’urwego rw’ihungabana mu baturage, bagiye mu midugudu, banaganira n’abantu mu ngo zabo. Hashingiwe kuri iryo sesengura, bamwe muri abo baturage barasurwaga bagatumirwa kwitabira amahugurwa yerekeye gukira ihungabana no kwiyunga.

Mu mwaka wa 2011, iri huriro ryatangiye gukorana n’umuryango African Peace Partners umuryango udaharanira inyungu ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watanze ubufasha mu by’ubumenyi ku bijyanye no gukira ihungabana ndetse n’inkunga y’amafaranga. Kubw' ubufatanye bwabo, twabaye umuryango nyarwanda wigenga (NGO) kandi twubaka Ikigo cy’Amahoro n’Ishuri ry’Amahoro mu murenge wa Nyundo, gifite icyicaro cyiza kandi cyiyubashye.

Ihumure in the beginning
Mbere y’uko Ikigo cyacu cyubakwa, twakoraga dukodesha aho gukorera
4class
Amahugurwa yo hanze mu minsi ya mbere