Abakorerabushake mu ngeri zinyuranye kandi b’intangarugero

Abakorerabushake Turi itsinda ry’abantu biyemeje gukora mu bwitange, barimo abayobora amahugurwa, abahuza, abafasha mu komora ibikomere byo mu mutima ndetse n’abayobora ibikorwa by’iterambere mu miryango. Turi abagabo n’abagore bakomoka mu madini n’imico bitandukanye, ariko duhuriye ku ntego imwe yo kongera kubaka no gukomeza imiryango yacu kugira ngo tugere ku mahoro arambye ku bisekuruza byose.

Umuhuzabikorwa wacu ni Pasiteri Habimana Augustin wo mu Itorero rya Evangelical Quaker Church(Evangelical Friends Church of Rwanda). Atuye hafi cyane y’Ikigo cyacu, kandi azobereye mu bikorwa byo guhuza abafite amakimbirane, komora ibikomere no mu buhinzi butabangamira ibidukikije

Ubunyamuryango CBOPE Ihumure ifite kandi abagenerwabikorwa benshi barenga 2000, bose bakaba bari mu matsinda y’Amahoro (Peace Clubs). Buri mugenerwabikorwa yitabiriye amahugurwa cyangwa inama zacu byibuze rimwe, kandi yahisemo gukomeza ibikorwa byo kubaka amahoro mu itsinda rye. Buri tsinda rifite abayobozi baryo batorwa, bitwa Abubatsi b’Amahoro (Peace Artisans or seeds of peace). Aba bubatsi akenshi baba banahabwa inshingano z’ubuyobozi mu matsinda yabo, nko kuba Abunzi cyangwa abandi bayobozi b’inzego z’ibanze za leta,ibyo bikabafasha gushyira mu bikorwa amahame y’amahoro arambye mu mibereho y’abaturage

Pastor Augustin Solo
Pasiteri Habimana Augustin, Umuhuzabikorwa
Elders peace club
Itsinda ry’Amahoro ry’Abakuze rihurira mu Kigo cyacu.