Uretse amahugurwa n’amatsinda, twatangije imishinga myinshi yihariye kandi ihanga udushya igamije gufasha abaturage bacu, akenshi mu rwego rwo gusubiza ku gihe ibibazo n’ibyifuzo bishya bivuka mu miryango. Urugero, mu gihe cya COVID-19, ikigo cyacu cyakoreshejwe nk’ikigo gitanga ubufasha bw'ibiribwa, aho abaturage bashoboraga kwakira inkunga y’ibiribwa mu buryo bubahiriza intera hagati y’abantu (social distancing). Indi mishinga yakozwe harimo: -Gufasha imiryango yahuye n’ihohoterwa ryo mu ngo, yoherejwe n’inzego z’ibanze; -Gutegura amahugurwa y’abakobwa babyaye imburagihe kugira ngo bafashwe kongera kwiyubaka; -No gushyiraho itsinda ry’abagore bavuza ingoma za Kinyarwanda, ryigeze no gususurutsa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul KAGAME! Urutonde rw’iyi mishinga idasanzwe rukomeje kwiyongera, kandi rurimo n’ibikorwa nka: Ubuhinzi bw’imboga mu ngo (Kitchen gardens), Isuku n’isukura (kubaka ibigega by'amazi,ubwiherero nibindi....) kwigisha gukora umukati, no guteza imbere ubukorikori nko kudoda inkweto n’ibikapu, Gutera ibiti by’imbuto ziribwa, No korora amatungo magufi nk'ihene n’ingurube.