Kubungabunga Ubumwe n’Amahoro mu Muryango Nyuma y’Amahugurwa

Nyuma y’uko itsinda ry’abahuguwe risoje amahugurwa, ritegurwa kuba itsinda ry’Amahoro (Peace Club) kugira ngo rikomeze ibikorwa byo kubaka amahoro mu itsinda ryabo. Mu myaka bamaze bakora, CBOPE/IHUMURE yashinze amatsinda y’amahoro cumi n’ane (14) mu Mirenge 5 y’Akarere. Aya matsinda ahura rimwe mu cyumweru, aho abarigize bakora imyitozo ku bumenyi bahawe kandi bagakora ibikorwa by’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza ,kuzigamira ubuzima no korora amatungo, cyangwa ubuhinzi. Anatsinda ahurira mu Kigo cyacu ndetse no mu matsinda dutangiramo serivisi. Amatsinda yacu y’amahoro agizwe n’abantu bo mu byiciro byose by’imyaka -kuva ku bana bato biga ibijyanye n'isuku n’imico myiza,Abakuru bafite ubumuga bakora ibijyanye no kwizigamira no gushyiraho uburyo bwo gufashanya mu gihe cy’ibibazo.

Dufite ndetse n’itsinda ry’abagore bavuza ingoma za Kinyarwanda!

Peace Club Welcoming Visitors Cropped
Itsinda ry’Amahoro ryakira abashyitsi