Umutungo ukomeye cyane w’u Rwanda ni abantu barwo. Ishuli ryacu y’incuke rifite ibyumba bitatu, twateye ibiti by' imbuto by'ejo hazaza heza, tuzibungabunga neza ngo zizere imbuto z’iterambere. Ishuri ryacu ryubatse mu kigo cy’Amahoro (Peace Center) kandi rifite isomero rinini ryuzuye ibitabo ndetse n’ahantu hagari ho gukinira no kwigiriramo. Abarezi bacu bigishijwe uburyo bwo gukomeza imitima , uburyo bwo guhangana n’ibikomere by'ihungabana, ibyo bikubaka urukundo, ubucuti, n’ubumwe mu banyeshuli.
Ishuri ry’incuke rifite ibyumba bitatu byigiramo abana bafite hagati y’imyaka itatu (3) n’itandatu (6). N’abana bato cyane bagitangira kumenya amasomo shingiro hakiri kare, ariko kandi biga isomo rikomeye kurusha ayandi — ubucuti, umuryango, n’ubumwe mu muryango nyarwanda. Soma Ibindi
Iyo abana bumvise ko batekanye, bakunzwe kandi bashyigikiwe, nibwo biga neza kurushaho. Uburyo twigishamo bushingiye ku rukundo rw’umuryango, inshuti n’igihugu, binyuze mu mikino, mu bitabo, mu masomo no mu muco nyarwanda gakondo. Uburyo bwacu bwose bushingiye ku kurema ubushobozi bwo kwihangana mu bihe bikomeye, gukumira amakimbirane no guteza imbere kwigira.