Iyo abana bumvise ko batekanye, bakunzwe kandi bashyigikiwe, nibwo biga neza kurushaho. Uburyo twigishamo bushingiye ku rukundo rw’umuryango, inshuti n’igihugu, binyuze mu mikino, mu bitabo, mu masomo no mu muco nyarwanda gakondo. Uburyo bwacu bwose bushingiye ku kurema ubushobozi bwo kwihangana mu bihe bikomeye, gukumira amakimbirane no guteza imbere kwigira.
Abana bacu bakura mu buhanzi no mu bushobozi bwo guhanga udushya. Ubumenyi bw’ibanze n’indangagaciro bigishwa hifashishijwe inkuru, indirimbo, imbyino, gushushanya, gusiga amarangi ndetse no gukora amashusho (sculpture). Mu ishuri ryacu, kwiga ni ibintu bishimishije, bifasha imiryango kuba hamwe kandi byubaka ubucuti burambye, byose bishingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.
Ishuri ryacu kandi ni umuryango w’imiryango, aho ababyeyi bafite komite, bakagira uruhare mu gufata ibyemezo n’icyerekezo cy’ishuri ku bufatanye n’ubuyobozi bw'ishuli n’abarezi.
Buri munsi, dukora iby'ibanze by’amahoro, iterambere rirambye, n’ubuyobozi, bishingiye kuri demokarasi — duhereye ku mwana umwe n’umuryango umwe.