Uburyo Buhuza Ibyiciro Byose

Isoko y’intsinzi yacu ishingiye ku buryo bwo guhuza ibintu byose: uburyo bwuzuye bwo komora ibikomere by’ihungabana, guhindura amakimbirane mu mahoro, ndetse no kwiteza imbere mu bukungu. Ibi byose bikorwa hifashishijwe serivisi zitangwa mu Kigo cyacu ndetse no mu miryango dutangamo serivisi.

Ubu buryo buhurije hamwe dukoresha tubwita “Uruziga rw’Amahoro” (Wheel of Peace), aho abantu binjira mu muryango wacu banyuze mu serivisi zitandukanye, ariko iyo bamaze kuba mu itsinda, bahabwa amahirwe yo kubona izindi serivisi zose dutanga. Akenshi, abanyamuryango b’itsinda batangira bitabira amahugurwa kuri porogaramu imwe runaka. Nyuma y’aho, bashobora guhabwa n’andi mahugurwa ku nsanganyamatsiko zitandukanye. Ikintu cy’ingenzi cyane ni uko, iyo umuntu arangije guhugurwa, ahabwa amahirwe yo kwinjira mu itsinda ry’Amahoro (Peace Club), rikomeza guhabwa ubujyanama n’ubufasha buhoraho butangwa n’abafashamyumvire bacu; haba mu Kigo cyacu cyangwa mu matsinda yabo. uburyo bwo gukomeza gukorana n’abaturage mu midugudu twita “Gusura mu Rugo (Home Visiting)”, bushobora gukorerwa mu rugo cyangwa ahandi hantu rusange itsinda ryose ryahisemo. Buri tsinda ry’amahoro rihabwa impano igamije gutangiza igikorwa cy'iterambere mu bukungu gihoraho cy’itsinda. Ibyo bikorwa bishobora kuba ubwizigame, ubuhinzi, ubworozi, cyangwa ibikorwa by’umuco nk’imbyino n’ingoma za gakondo. Ubu buryo ni bwo butuma habaho impinduka zirambye mu itsinda, binyuze mu kubaka umuryango w’abubatsi b’amahoro (Peace Artisans or seeds of peace).

Peace Club for Savings at our Center Cropped
Abafashamyumviri bahura n’abanyamuryango b’Itsinda ry’Amahoro ry’Abakuze