Amahugurwa yacu yerekeye komora ibikomere byo mu mutima no Guhindura amakimbirane mu mahoro niryo shingiro ry’ibikorwa byacu byose. Uretse ibyo, dutegura n’amahugurwa yerekeye Uburenganzira bw’Abagore n’Abana, Kubaka amahoro mu miryango, hamwe n'ibyerekeye Isuku n'Isukura, no kurwanya imirire mibi. Amahugurwa ategurwa ku buryo ahuza abantu bari hagati ya 25 – 45 icyarimwe, kandi ashobora gukorerwa ku Kigo cyacu cyangwa mu muryango mugari.