Imyaka 15 y'ibikorwa

CBOPE/IHUMURE ni Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta, utagamije inyungu, kandi utagamije ivangura iryo ari ryo ryose, ukora mu guhindura ubuzima n’imibereho y’abantu n’imiryango binyuze mu komora ibikomere, guhindura amakimbirane mu mahoro, no kwiteza imbere mu bukungu. Washinzwe mu 2009 n’itsinda rito ry’abakorerabushake batangiye nk’ihuriro ry’ubufatanye (Association), hanyuma ushyirwa ku mugaragaro nk’umuryango wa NGO wemewe mu Rwanda mu 2018. Nubwo duturuka mu miryango n’imico itandukanye, twakomeje kuba itsinda rikomeye, rihuriweho kandi ryunze ubumwe , rikora mu buryo buringaniye hagati y’abagabo n’abagore, mu myaka 15 ishize. IHUMURE ikomeje gutanga porogaramu zinyuranye zigenewe urubyiruko n’abakuze, haba ku kicaro cyacu, mu Ishuri ry’Amahoro, no mu miryango yo mu muryango nyarwanda.

Our staff
Abafashamyumvire
Staff with Emily Cropped
Abakozi n’abagize Inama y’Ubutegetsi hamwe n’abafatanyabikorwa bagize African Peace Partners